Umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2022/2023
Ku itariki ya 14 Ukwakira 2022, ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Nyakubahwa Dr Nteziryayo Faustin yatangije umwaka w’ubucamanza wa 2022/2022.
Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, witabiriye uyu muhango, yasabye ko hasubizwa amaso inyuma abantu bakareba byinshi kandi byiza byagezweho mu myaka 28 ishize.
Yagize ati “Mu mwaka wa 2021, ibigereranyo binyuranye kandi byizewe byagaragaje ko u Rwanda ari igihugu kidahwema gutera intambwe ishimishije muri ibi bikurikira: - Kwiyubaka nk’igihugu kigendera ku mategeko: 87,08%; - Umudendezo n’umutekano rusange:95,47%; - Kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo: 93,19%; - Kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa ibisobanuro mu byo buri wese ashinzwe: 86,77%; - Gutanga serivisi inoze: 88.44%; - Kubahiriza uburenganzira bwa Muntu: 83,16%; - Kubaka ubumwe, ubwiyunge n’imibanire inogeye bose: 93,76%; - Kugeza serivisi z’ubutabera ku baturage: 86,02%; - Uko abaturage babona imikorere y’Ubushinjacyaha: 94,53%; - Icyizere abaturage bafitiye Urwego rw’Ubucamanza cyari ku gipimo cya: 88,3% - Abaturage babona Ubucamanza bwigenga ku gipimo cya 94,3% - Naho imikorere y’Urwego rw’Ubucamanza babona iri ku gipimo cya 78%.”
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko n’ubwo iyi mibare igaragaza ko hari byinshi bihagaze neza abantu batagomba kwirara. Ati “Tugomba guhora tuzirikana inama Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adahwema kutugira atwibutsa ko tutagomba gushukwa n’ibi bipimo ngo tudamarare, kuko inzira ikiri ndende kandi hakiri n’imbogamizi zigikeneye gushakirwa ibisubizo birambye.”
Minisitiri yasabye abanyarwanda bose guhaguruka no gufatanya n’Inzego z’Ubutabera ndetse n’ubuyobozi gukumira icyaha no kugaragaza vuba aho kibaye.
Topics
On 23 June 2026, the Ministry of Justice, in partnership with UNICEF Rwanda, convened a Stakeholders’ Dialogue on Advancing Child Justice in Rwanda,…
Rwanda convened the Africa’s Attorneys General Forum in Kigali from 5–7 May 2026, in partnership with the World Bank Group, ICSID, MIGA, AFC, IFC, and…
The Ministry of Justice, in partnership with the Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC) and the European Union (EU), conducted an ADR…
From 29 March to 1 April 2026, the Ministry of Justice, in partnership with the European Union, organized a specialized Alternative Dispute Resolution…
The Ministry of Justice, in collaboration with International Alert, officially launched Alternative Dispute Resolution (ADR) Clubs in Rwanda on 31…
On 13 February and 30 March 2026, the Ministry of Justice held workshops on contract management to strengthen the capacity of procurement officers,…
Today on the 18th of March, a hearing of the case involving Rwanda v. UK at the Permanent Court of Arbitration in The Hague has commenced. It is…
From 26th to 27th February 2026, the Institute of Legal Practice and Development (ILPD), in partnership with UNICEF Rwanda, convened a two-day…
From 22 to 24 December 2025, the Ministry of Justice, in partnership with the ADR Operationalization Project, organized two key training sessions…